-
Ezekiyeli 29:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Uvuge uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:
“Yewe Farawo mwami wa Egiputa we, ubu ngiye kukurwanya,+
Wowe nyamaswa nini yo mu nyanja iryamye mu migende yayo ya Nili,*+
Yavuze iti: ‘Uruzi rwa Nili ni urwanjye,
Ni njye ubwanjye warwiremeye.’+
4 Ariko nzagushyira utwuma barobesha mu kanwa,* ntume amafi yo mu ruzi rwawe rwa Nili afatana n’amagaragamba yawe.
Nzakuzamura nkuvane mu ruzi rwawe rwa Nili, hamwe n’amafi yose arimo, afashe ku magaragamba yawe.
-
-
Ezekiyeli 39:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Nzaguhindukiza ngushorere, nkuzamure nkuvanye mu turere twa kure cyane two mu majyaruguru,+ nkuzane ku misozi ya Isirayeli.
-