ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 7:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 Farawo ntazabumvira ariko nzakoresha imbaraga zanjye* ndwanye igihugu cya Egiputa nkureyo abantu banjye benshi, ni ukuvuga Abisirayeli. Nzabakurayo mbanje guhana+ cyane igihugu cya Egiputa.

  • Kuva 14:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 Nzareka Farawo yange kumva*+ kandi azabakurikira rwose ariko nzihesha icyubahiro binyuze kuri Farawo n’ingabo ze zose.+ Abanyegiputa bazamenya ko ndi Yehova.”+ Nuko Abisirayeli bakora ibyo bababwiye.

  • Yesaya 37:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 None rero Yehova Mana yacu, turakwinginze umudukize kugira ngo ubwami bwose bwo ku isi bumenye ko wowe Yehova ari wowe Mana wenyine.”+

  • Ezekiyeli 38:16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Gogi we, uzazamuka utere abantu banjye ari bo Bisirayeli umeze nk’ibicu bitwikiriye igihugu. Ibyo bizaba mu minsi ya nyuma kandi nzakuzana utere igihugu cyanjye+ kugira ngo amahanga amenye uwo ndi we, igihe nzigaragariza binyuze kuri wowe imbere yayo ko ndi uwera.”’+

  • Malaki 1:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Kuva iburasirazuba kugera iburengerazuba, izina ryanjye rizamenyekana mu bantu bo mu bihugu byinshi.+ Ahantu hose bazajya batwika ibitambo kandi banzanire amaturo n’impano zidafite inenge, kugira ngo baheshe icyubahiro izina ryanjye. Izina ryanjye rizamenyekana mu bihugu byose.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze