-
Ezekiyeli 1:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Muri uwo muriro hagati harimo ibyasaga n’ibiremwa bine+ kandi buri kimwe muri byo cyari gifite ishusho y’umuntu.
-
-
Ezekiyeli 1:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Ibirenge byabyo byari bigororotse kandi munsi y’ibirenge byabyo hari hameze nk’ah’inyana. Byabengeranaga nk’umuringa usennye.+
-
-
Daniyeli 10:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 nubuye amaso maze mbona umugabo wambaye imyenda myiza,+ yambaye umukandara wa zahabu yo muri Ufazi. 6 Umubiri we wasaga n’ibuye rya kirusolito,+ mu maso he hasa n’umurabyo, amaso ye ameze nk’ibintu bitanga urumuri bigurumana, amaboko ye n’ibirenge bye bimeze nk’umuringa usennye+ kandi iyo yavugaga, ijwi rye wumvaga rimeze nk’amajwi y’abantu benshi.
-