-
Ezekiyeli 40:10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Hari ibyumba bitatu by’abarinzi kuri buri ruhande rw’irembo ry’iburasirazuba. Uko ari bitatu byaranganaga kandi inkingi zo kuri buri ruhande na zo zaranganaga.
-
-
Ezekiyeli 43:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
43 Hanyuma anjyana ku irembo ryarebaga iburasirazuba.+
-
-
Ezekiyeli 46:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
46 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘irembo ry’urugo rw’imbere rireba iburasirazuba+ rizajye rihora rikinze+ mu minsi itandatu y’akazi,+ ariko ku munsi w’Isabato no ku munsi ukwezi kwagaragayeho rikingurwe. 2 Umutware azajye yinjirira mu ibaraza ry’irembo aturutse hanze,+ ahagarare iruhande rw’ibyo umuryango w’irembo ufasheho. Abatambyi bazamutambire igitambo gitwikwa n’umuriro, bamutambire n’ibitambo bisangirwa,* hanyuma umutware yuname imbere y’irembo, narangiza asohoke. Ariko iryo rembo ntirizakingwe kugeza nimugoroba.
-