-
1 Ibyo ku Ngoma 9:26, 27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Hari abarinzi b’amarembo bane bari bahagarariye abandi* bari barahawe inshingano yahabwaga abantu biringirwa. Bari Abalewi kandi bari bashinzwe kurinda ibyumba* n’ububiko bwo mu nzu y’Imana y’ukuri.+ 27 Nijoro babaga bakikije inzu y’Imana y’ukuri impande zose kuko bari bashinzwe kuyirinda; ni bo babikaga urufunguzo kugira ngo bajye bakingura buri gitondo.
-