-
Kubara 3:6-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 “Zana abagize umuryango wa Lewi,+ bahagarare imbere y’umutambyi Aroni kugira ngo bajye bamukorera.+ 7 Bajye bakora imirimo bashinzwe kumukorera n’iyo bashinzwe gukorera Abisirayeli bose imbere y’ihema ryo guhuriramo n’Imana, bakore imirimo basabwa ifitanye isano n’ihema. 8 Bajye bita ku bikoresho+ byose by’ihema ryo guhuriramo n’Imana, bakore imirimo yose bashinzwe gukorera Abisirayeli, bita ku mirimo ifitanye isano n’iryo hema.+
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 9:22, 23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Abari baratoranyirijwe kuba abarinzi b’amarembo bose bari 212. Bari batuye mu midugudu yabo bakurikije uko ibisekuru byabo byanditswe.+ Abo ni bo Dawidi na Samweli wamenyaga ibyo Imana ishaka,*+ bari barahaye inshingano zahabwaga abantu biringirwa. 23 Bo n’abana babo barindaga amarembo y’inzu ya Yehova,+ ari ryo hema.
-