-
Kubara 16:39, 40Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
39 Umutambyi Eleyazari afata ibikoresho byo gutwikiraho umubavu bicuzwe mu muringa byari byazanywe na ba bandi bishwe n’umuriro, abicuramo udupande two komeka ku gicaniro, 40 kugira ngo bijye byibutsa Abisirayeli ko nta muntu utabifitiye uburenganzira, ni ukuvuga udakomoka kuri Aroni, uzajya yigira hafi ngo atwikire umubavu imbere ya Yehova,+ kandi ngo hatazagira umera nka Kora n’abo bari kumwe. Nuko abikora nk’uko Yehova yabimubwiye binyuze kuri Mose.+
-
-
Ezekiyeli 44:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 “‘Naho abatambyi b’Abalewi, ari bo bahungu ba Sadoki,+ bakoze imirimo irebana n’urusengero rwanjye igihe Abisirayeli bayobaga bakanta,+ bo bazanyegera bankorere kandi bazahagarara imbere yanjye kugira ngo banture ibinure+ n’amaraso,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 16 ‘Ni bo bazinjira mu rusengero rwanjye, begere ameza yanjye kugira ngo bankorere+ kandi bazita ku nshingano nabahaye.+
-