-
Kubara 18:26, 27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 “Ubwire Abalewi uti: ‘Abisirayeli bazajya babaha kimwe cya cumi nabatse nkakibaha ngo kibabere umurage.+ Kuri icyo kimwe cya cumi, namwe mujye mukuraho kimwe cya cumi mugiture Yehova.+ 27 Iryo ni ryo rizafatwa nk’ituro ryanyu ry’umusaruro wo ku mbuga bahuriraho imyaka,+ ribe nk’ituro rya divayi ivuye aho bengera cyangwa ituro ry’amavuta rivuye aho bayakamurira.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 18:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Uzamuhe+ ku binyampeke byawe byeze bwa mbere, kuri divayi yawe nshya, ku mavuta yawe no ku bwoya uzaba wogoshe bwa mbere ku matungo yo mu mikumbi yawe.
-