-
Gutegeka kwa Kabiri 28:48-51Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
48 Yehova azabateza abanzi banyu mubakorere+ mushonje,+ mufite inyota, mutagira icyo kwambara kandi muri abakene cyane. Azatuma abanzi banyu babakandamiza, kugeza aho babarimburiye.
49 “Yehova azabateza abantu bo mu gihugu cya kure,+ baze baturutse ku mpera y’isi, baze bihuta cyane nka kagoma+ ibonye icyo irya kandi bavuga ururimi mutumva.+ 50 Bazaba ari abagome cyane, batagirira impuhwe umusaza cyangwa ngo bababarire umusore.+ 51 Bazarya amatungo yanyu n’ibyeze mu mirima yanyu, kugeza aho muzarimbukira. Ntibazabasigira ibinyampeke, divayi nshya, amavuta, inka cyangwa intama, kugeza igihe babarimburiye.+
-
-
Ezekiyeli 21:31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Nzagusukaho uburakari bwanjye, nzaguhuhiraho umuriro w’umujinya wanjye kandi nguhe abagabo b’abagome bamenyereye kurimbura.+
-