-
Ezekiyeli 1:15-18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Igihe nitegerezaga ibyo biremwa, nabonye uruziga rumwe ku butaka iruhande rwa buri kiremwa muri byo, bifite mu maso hane.+ 16 Izo nziga n’uko zari ziteye, zabengeranaga nk’ibuye rya kirusolito kandi zose uko ari enye zari zimeze kimwe. Uko zagaragaraga n’uko zari ziteye, ni nk’aho uruziga rumwe rwinjiraga mu rundi. 17 Iyo zagendaga, zagendaga zerekeye mu mpande zose uko ari enye, ntizahindukiraga. 18 Amagurudumu yazo yari maremare bitangaje kandi ayo magurudumu yari yuzuyeho amaso impande zose uko ari enye.+
-