-
Ezekiyeli 1:19-21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Iyo ibyo biremwa byagendaga, izo nziga zajyanaga na byo kandi iyo byazamukaga bikava ku butaka, izo nziga na zo zarazamukaga.+ 20 Aho umwuka wabyerekezaga ni ho byajyaga, ni ukuvuga aho wajyaga hose. Inziga zazamukiraga hamwe na byo, kuko umwuka wakoreshaga ibyo biremwa wari no muri izo nziga. 21 Iyo byagendaga na zo zaragendaga; iyo byahagararaga na zo zarahagararaga kandi iyo byazamukaga bikava ku butaka na zo zazamukanaga na byo, kuko umwuka wabikoreshaga wari no muri izo nziga.
-