-
Ezekiyeli 22:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Uzawubwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “yewe wa mujyi we, uvushiriza amaraso+ hagati muri wowe, igihe cyawe kigiye kugera,+ wowe ukora ibigirwamana biteye iseseme* kugira ngo wihumanye,*+ 4 amaraso wavushije yatumye ubarwaho icyaha+ kandi ibigirwamana biteye iseseme wikoreye byatumye uhumana.+ Watumye iherezo ry’iminsi yawe ryihuta kandi iherezo ry’imyaka yawe rirageze. Ni yo mpamvu nzatuma amahanga agutuka n’ibihugu byose bikaguseka.+
-