-
2 Abami 24:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Yajyanye ku ngufu abaturage bose b’i Yerusalemu, abanyacyubahiro baho bose,+ abarwanyi b’intwari bose, abanyabukorikori bose n’abakoraga ibintu mu byuma.*+ Yatwaye ku ngufu abantu 10.000, ku buryo nta muntu n’umwe yasize, uretse abari bakennye cyane.+ 15 Uko ni ko Umwami Nebukadinezari yajyanye Yehoyakini+ ku ngufu i Babuloni.+ Nanone yajyanye mama w’umwami, abagore b’umwami, abakozi b’ibwami n’abantu bakomeye bo muri icyo gihugu, abavana i Yerusalemu abajyana i Babuloni ku ngufu.
-
-
Yeremiya 24:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘kimwe n’izi mbuto z’umutini nziza, nanjye nzita ku bantu b’i Buyuda bajyanywe ku ngufu, abo nirukanye aha hantu nkabohereza mu gihugu cy’Abakaludaya.
-