13 Nanone yafashe umuntu wo mu muryango ukomokamo abami+ agirana na we isezerano kandi aramurahiza.+ Hanyuma afata abagabo bakomeye bo mu gihugu arabajyana,+ 14 kugira ngo ubwami bushyirwe hasi, ntibwongere gukomera, bukomeze kubaho ari uko gusa bubahirije isezerano.+