-
Kubara 14:13-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Ariko Mose abwira Yehova ati: “Abo muri Egiputa, aho wakuye abantu bawe ukoresheje imbaraga zawe, byanze bikunze bazabyumva+ 14 kandi nta kabuza bazabibwira abaturage bo muri iki gihugu. Bumvise ko wowe Yehova uri hagati mu bantu bawe,+ kandi ko wababonekeye imbonankubone.+ Nanone bumvise ko uri Yehova kandi ko igicu cyawe gihagarara hejuru yabo, ko ku manywa ubagenda imbere mu nkingi y’igicu, nijoro ukabagenda imbere mu nkingi y’umuriro.+ 15 Nuramuka wiciye rimwe aba bantu bose, abantu bo mu bindi bihugu bumvise gukomera kwawe nta kabuza bazavuga bati: 16 ‘Yehova yananiwe kugeza aba bantu mu gihugu yarahiye ko azabajyanamo. Ni cyo cyatumye abicira mu butayu.’+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 9:27, 28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Ibuka abagaragu bawe, Aburahamu, Isaka na Yakobo.+ Wirengagize kutava ku izima kw’aba bantu, ntiwite ku bibi bakora no ku cyaha cyabo,+ 28 kugira ngo abo mu gihugu wadukuyemo batazavuga bati: “Yehova yananiwe kubajyana mu gihugu yabasezeranyije kandi kubera ko abanga, yabakuye ino kugira ngo abicire mu butayu.”+
-