-
2 Abami 17:17, 18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Nanone batwikaga abahungu babo n’abakobwa babo,+ bagakora ibikorwa by’ubupfumu+ n’ibikorwa byo kuraguza kandi bari bariyemeje* gukora ibyo Yehova yanga kugira ngo bamurakaze.
18 Ibyo byatumye Yehova arakarira Abisirayeli cyane arabanga.+ Yabirukanye muri icyo gihugu ntiyemera ko hagira n’umwe usigara, uretse abo mu muryango wa Yuda.
-