14 “‘Nimbwira umuntu mubi nti: “uzapfa,” maze akareka ibyaha bye agakora ibyiza kandi bihuje no gukiranuka,+ 15 uwo muntu mubi agasubiza ibyo yafasheho ingwate+ kandi akishyura ibyo yambuye,+ agakomeza kumvira amategeko ahesha ubuzima, akirinda gukora ibibi, azakomeza kubaho;+ ntazapfa.