-
Daniyeli 1:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Abo bana bose uko ari bane, Imana y’ukuri yabahaye ubumenyi n’ubushishozi mu birebana n’imyandikire yose n’ubwenge bwose. Nanone kandi, Daniyeli yahawe ubuhanga bwo gusobanukirwa iyerekwa ryose n’inzozi z’ubwoko bwose.+
-
-
Daniyeli 1:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Ibintu byose bisaba ubwenge n’ubuhanga umwami yababazaga, yasangaga babirusha inshuro 10 abatambyi bakoraga iby’ubumaji n’abashitsi+ bari mu bwami bwe bwose.
-
-
Daniyeli 6:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Nuko Daniyeli akomeza kugaragaza ko atandukanye cyane n’abo bakozi bakuru b’ibwami ndetse n’abungirije umwami, kuko yari afite umwuka udasanzwe+ ku buryo umwami yashakaga kumuzamura mu ntera ngo ategeke ubwami bwose.
-