-
Yeremiya 25:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Yehova aravuga ati: ‘ngiye gutumaho imiryango yose yo mu majyaruguru,+ ntumeho n’umugaragu wanjye+ Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni mbazane batere iki gihugu,+ barwanye abaturage bacyo n’ibi bihugu byose bigikikije.+ Nzabirimbura mbigire ikintu giteye ubwoba, ku buryo uzabireba azavugiriza yumiwe, kandi iki gihugu nzagihindura amatongo.
-
-
Daniyeli 3:4, 5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Nuko umuntu ushinzwe gutangaza amategeko y’ibwami avuga mu ijwi ryumvikana cyane ati: “Yemwe bantu b’amoko yose n’ibihugu byose n’indimi zose, nimwumve ibyo musabwa gukora. 5 Nimwumva ijwi ry’ihembe, umwironge, inanga, nebelu,* ibikoresho by’umuziki bifite imirya, umwironge muremure n’ibindi bikoresho by’umuziki byose, mupfukame musenge igishushanyo umwami Nebukadinezari yashinze.
-