-
Esiteri 3:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Hanyuma mu kwezi kwa mbere, ku itariki ya 13, batumaho abanditsi b’umwami+ bandika+ ibintu byose Hamani yategetse abari bungirije umwami, ba guverineri bategekaga intara zitandukanye n’abatware bategekaga abantu b’amoko atandukanye, buri ntara yohererezwa ibaruwa hakurikijwe imyandikire yayo na buri bwoko bwandikirwa mu rurimi rwabwo. Ayo mabaruwa bayandika mu izina ry’Umwami Ahasuwerusi, bayateraho kashe yari ku mpeta ye.+
-
-
Esiteri 8:10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Moridekayi yandika amabaruwa yari arimo iryo tegeko mu izina ry’Umwami Ahasuwerusi kandi ayateraho kashe yari ku mpeta y’umwami,+ ayaha intumwa zagenderaga ku mafarashi ngo ziyajyane. Zagiye ku mafarashi yihuta cyane yakoreshwaga mu mirimo y’ibwami.
-