-
Daniyeli 5:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Nuko umwami avuga mu ijwi ryo hejuru cyane ahamagaza abashitsi, Abakaludaya* n’abaragura bakoresheje inyenyeri.+ Umwami abwira abanyabwenge b’i Babuloni ati: “Umuntu uri busome iyi nyandiko kandi akambwira icyo isobanura, arambikwa umwenda w’isine n’umukufi wa zahabu mu ijosi+ kandi azategeka ari ku mwanya wa gatatu mu bwami.”+
8 Nuko abanyabwenge bose b’umwami baraza, ariko ntibashobora gusoma iyo nyandiko cyangwa kumubwira icyo isobanura.+
-