-
Daniyeli 8:23, 24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 “Igihe ubwami bwabo buzaba bugeze ku iherezo, ubwo abanyabyaha bazaba bakora ibyaha mu rugero rwuzuye, hazaduka umwami w’umugome kandi ufite uburyarya bwinshi.* 24 Azakomera cyane, ariko bidaturutse ku mbaraga ze. Azarimbura mu buryo buteye ubwoba,* agere ku byo ashaka byose kandi abikore nk’uko ashaka. Azarimbura abanyambaraga, arimbure n’abantu bera.+
-
-
Daniyeli 12:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Hanyuma uwo mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane, wari hejuru y’amazi ya rwa ruzi, arambura ukuboko kwe kw’iburyo n’ukw’ibumoso ayerekeje mu ijuru, numva arahira Imana ihoraho iteka ryose+ ati: “Bizamara igihe cyagenwe, ibihe byagenwe n’igice cy’igihe.* Imbaraga z’abantu bera nizimara kumenagurwa,+ ibyo byose bizarangira.”
-
-
Ibyahishuwe 13:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Yemererwa kurwanya abera ikabatsinda,+ kandi ihabwa gutegeka abantu bo mu miryango yose n’amoko yose, indimi zose n’ibihugu byose.
-