-
Daniyeli 12:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Hanyuma uwo mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane, wari hejuru y’amazi ya rwa ruzi, arambura ukuboko kwe kw’iburyo n’ukw’ibumoso ayerekeje mu ijuru, numva arahira Imana ihoraho iteka ryose+ ati: “Bizamara igihe cyagenwe, ibihe byagenwe n’igice cy’igihe.* Imbaraga z’abantu bera nizimara kumenagurwa,+ ibyo byose bizarangira.”
-
-
Ibyahishuwe 13:5-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Ihabwa ububasha bwo kuvuga amagambo yo kwiyemera n’amagambo yo gutuka Imana, kandi ihabwa ububasha bwo gukora ibyo ishaka mu gihe cy’amezi 42.+ 6 Nuko itangira gutuka+ Imana, izina ryayo, aho ituye, n’abatuye mu ijuru.+ 7 Yemererwa kurwanya abera ikabatsinda,+ kandi ihabwa gutegeka abantu bo mu miryango yose n’amoko yose, indimi zose n’ibihugu byose.
-