-
Yeremiya 32:17-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 “Mwami w’Ikirenga Yehova! Ni wowe waremye ijuru n’isi ukoresheje imbaraga zawe nyinshi+ n’ukuboko kwawe kurambuye. Nta kintu na kimwe ubona ko gitangaje, 18 wowe ugaragariza urukundo rudahemuka abantu babarirwa mu bihumbi, ariko ugahanira abana ibyaha bya ba papa babo,*+ wowe Mana y’ukuri ikomeye kandi ifite imbaraga, ukaba witwa Yehova nyiri ingabo. 19 Uri Imana ifite imigambi ihebuje, ikora ibikorwa bikomeye+ kandi amaso yawe areba ibyo abantu bakora byose,+ kugira ngo witure buri wese ukurikije imyifatire ye n’ibyo akora.+
-