-
Gutegeka kwa Kabiri 5:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Ntukabipfukamire, ntukabikorere,+ kuko njyewe Yehova Imana yawe ndi Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira akayikorera yonyine.+ Nemera ko abana bagerwaho n’ingaruka z’ibyaha bya ba papa babo, kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza b’abanyanga.+ 10 Ariko abankunda bakubahiriza amategeko yanjye, bo n’ababakomokaho nkomeza kubakunda urukundo rudahemuka, imyaka itabarika.
-
-
Nehemiya 1:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Nuko ndavuga nti: “Yehova Mana yo mu ijuru, Mana ikomeye kandi iteye ubwoba, ni wowe usohoza ibyo wasezeranyije kandi ukagaragariza urukundo rudahemuka abagukunda, bakurikiza amategeko yawe.+
-