9 Yabaye umuhigi ukomeye cyane warwanyaga Yehova. Ni yo mpamvu abantu bajya bavuga bati: “Umeze nka Nimurodi, umuhigi ukomeye cyane urwanya Yehova.” 10 Nimurodi yabanje kuba umwami w’i Babeli,+ uwa Ereki,+ uwa Akadi n’uwa Kalune mu gihugu cy’i Shinari.+