Daniyeli 10:21 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 21 Naje kukureba kugira ngo nkubwire ibyanditswe mu gitabo cy’ukuri. Nta wundi muntu unshyigikiye muri ibi bintu uretse Mikayeli+ umutware wanyu.+ Daniyeli 12:1 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya Yuda 9 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 9 Nyamara Mikayeli,+ ari we mumarayika mukuru,+ ubwo yajyaga impaka na Satani bapfa umurambo wa Mose,+ ntiyatinyutse kumucira urubanza cyangwa ngo amutuke,+ ahubwo yaramubwiye ati: “Yehova* agucyahe.”+ Ibyahishuwe 12:7, 8 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 7 Nuko mu ijuru haba intambara. Mikayeli*+ n’abamarayika be barwana na cya kiyoka, cya kiyoka na cyo kibarwanya kiri kumwe n’abamarayika bacyo. 8 Ariko icyo kiyoka n’abamarayika bacyo baratsindwa, kandi birukanwa mu ijuru, ntibongera kuhaboneka.
21 Naje kukureba kugira ngo nkubwire ibyanditswe mu gitabo cy’ukuri. Nta wundi muntu unshyigikiye muri ibi bintu uretse Mikayeli+ umutware wanyu.+
9 Nyamara Mikayeli,+ ari we mumarayika mukuru,+ ubwo yajyaga impaka na Satani bapfa umurambo wa Mose,+ ntiyatinyutse kumucira urubanza cyangwa ngo amutuke,+ ahubwo yaramubwiye ati: “Yehova* agucyahe.”+
7 Nuko mu ijuru haba intambara. Mikayeli*+ n’abamarayika be barwana na cya kiyoka, cya kiyoka na cyo kibarwanya kiri kumwe n’abamarayika bacyo. 8 Ariko icyo kiyoka n’abamarayika bacyo baratsindwa, kandi birukanwa mu ijuru, ntibongera kuhaboneka.