-
Yoweli 2:31, 32Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Izuba rizijima n’ukwezi kube umutuku nk’amaraso,+
Mbere y’uko umunsi wa Yehova ukomeye kandi uteye ubwoba uza.+
32 Icyo gihe umuntu wese uzatabaza Yehova akoresheje izina rye* kandi akamwiringira azakizwa.+
Ku Musozi wa Siyoni no muri Yerusalemu hazaba abarokotse+ nk’uko Yehova yabivuze.
Abo ni bo Yehova azaba yahamagaye kugira ngo abarokore.”
-
-
Ibyahishuwe 7:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Nuko umwe muri ba bakuru arambaza ati: “Aba bantu bambaye amakanzu y’umweru+ ni ba nde, kandi se baturutse he?” 14 Nuko mpita musubiza nti: “Nyakubahwa, ni wowe ubizi.” Arambwira ati: “Aba bantu bavuye muri wa mubabaro ukomeye,+ kandi bameshe amakanzu yabo barayeza bakoresheje amaraso y’Umwana w’Intama.+
-