-
Daniyeli 3:4-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Nuko umuntu ushinzwe gutangaza amategeko y’ibwami avuga mu ijwi ryumvikana cyane ati: “Yemwe bantu b’amoko yose n’ibihugu byose n’indimi zose, nimwumve ibyo musabwa gukora. 5 Nimwumva ijwi ry’ihembe, umwironge, inanga, nebelu,* ibikoresho by’umuziki bifite imirya, umwironge muremure n’ibindi bikoresho by’umuziki byose, mupfukame musenge igishushanyo umwami Nebukadinezari yashinze. 6 Umuntu wese utari bupfukame ngo agisenge, arahita ajugunywa mu itanura ry’umuriro waka cyane.”+
-