-
Daniyeli 4:32, 33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Ugiye kwirukanwa mu bantu ujye kubana n’inyamaswa zo mu gasozi. Uzarisha ubwatsi nk’inka, umare ibihe birindwi umeze utyo, kugeza igihe uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu kandi ko ibuha uwo ishatse.’”+
33 Ako kanya ibyo biba kuri Nebukadinezari maze yirukanwa mu bantu, atangira kurisha ubwatsi nk’inka kandi ikime cyo mu ijuru kikajya kimugwaho, kugeza aho imisatsi ye yakuriye ikaba miremire nk’amababa ya kagoma n’inzara ze zigahinduka nk’iz’ibisiga.+
-