-
Yesaya 31:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 “Mwa Bisirayeli mwe,+ mugarukire Uwo mwigometseho bikabije.
-
-
Hoseya 14:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 “Mwa Bisirayeli mwe, nimugarukire Yehova Imana yanyu,+
Kuko ibyaha byanyu ari byo byabagushije.
-
-
Yoweli 2:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Yehova aravuze ati: “N’ubu nimungarukire n’umutima wanyu wose,+
Mwigomwe kurya no kunywa,+ murire kandi mugire agahinda kenshi.
13 Aho guca imyenda yanyu gusa,+
Ahubwo nimugaragaze ko mwihannye by’ukuri.+ Nimugarukire Yehova Imana yanyu,
Kuko agira impuhwe n’imbabazi, atinda kurakara+ kandi afite urukundo rwinshi rudahemuka.+
Azisubiraho, areke guteza ibyago abantu be.
-