21 Muvuge ibyanyu kandi mwisobanure.
Mujye inama muri kumwe.
Ni nde wavuze ibi kera cyane?
Ni nde wabitangaje kuva kera?
Ese si njye Yehova?
Nta yindi Mana itari njye.
Ndi Imana ikiranuka n’Umukiza,+ nta yindi Mana itari njye.+
22 Mwa mpera z’isi mwe, nimungarukire mukizwe,+
Kuko ari njye Mana, nta yindi ibaho.+