-
2 Abami 17:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Ibyo byatumye Yehova arakarira Abisirayeli cyane arabanga.+ Yabirukanye muri icyo gihugu ntiyemera ko hagira n’umwe usigara, uretse abo mu muryango wa Yuda.
-
-
Amosi 3:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 ‘Dore ibyo mugomba gutangaza mu nyubako zikomeye cyane* zo muri Ashidodi,
No mu nyubako zikomeye cyane zo muri Egiputa.
Muvuge muti: “nimuteranire hamwe ku misozi y’i Samariya,+
Murebe imivurungano iyirimo
N’ibikorwa by’uburiganya bihakorerwa.+
10 Ntibazi gukora ibyiza.” Uko ni ko Yehova avuze.
“Buzuza inyubako zabo zikomeye cyane ibintu basahuye babanje gukora urugomo.”’
-