-
Kuva 10:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Izo nzige zigwa ku butaka bwose bwa Egiputa, zikwira igihugu cya Egiputa cyose.+ Zari ziteje akaga cyane.+ Ntihari harigeze habaho inzige nyinshi nk’izo kandi na nyuma yazo ntihongeye kubaho inzige nk’izo. 15 Izo nzige zikwira igihugu cyose maze igihugu cyose kirijima. Zirya ibimera byose n’imbuto zose z’ibiti urubura rwari rwarashigaje, ntihasigara ikintu na kimwe kibisi, haba ku biti cyangwa ku bimera byo mu gihugu cya Egiputa cyose.
-