-
2 Ibyo ku Ngoma 30:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 None rero nimureke kwigomeka nk’uko ba sogokuruza banyu babigenje.+ Nimugandukire Yehova, muze mu rusengero rwe+ yejeje kugeza iteka ryose, mukorere Yehova Imana yanyu kugira ngo adakomeza kubarakarira cyane.+ 9 Nimwongera gukorera Yehova, abajyanye abavandimwe banyu n’abahungu banyu ku ngufu bazabagirira imbabazi,+ babareke bagaruke muri iki gihugu,+ kuko Yehova Imana yanyu ari Imana igira impuhwe n’imbabazi+ kandi nimwongera kumukorera na we azabitaho.”+
-
-
Zefaniya 2:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Nimushake Imana mbere y’uko urubanza mwaciriwe rusohora,
Mbere y’uko umunsi uhita vuba, nk’uko umurama* utumurwa n’umuyaga,
Mbere y’uko Yehova abarakarira cyane,+
Na mbere y’uko umunsi w’uburakari bwa Yehova ubageraho.
3 Nimugarukire Yehova+ mwa bicisha bugufi bo mu isi mwe,
Mwe mukora ibihuje n’imanza ze.
Muhatanire kuba abakiranutsi, kandi mujye mwicisha bugufi.
Mubigenje mutyo, wenda mwazahishwa ku munsi w’uburakari bwa Yehova.+
-