-
Yesaya 63:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 “Nanyukanyukiye imizabibu aho bengera divayi ndi njyenyine,
Nta n’umwe mu bantu bo mu bihugu wamfashije.
Nakomeje kunyukanyuka abanzi banjye ndakaye,
Nkomeza kubakandagira mfite umujinya.+
Amaraso yabo yatarukiraga ku myenda yanjye,
Maze imyenda yanjye yose irandura.
-
-
Ibyahishuwe 14:18-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Haza undi mumarayika aturutse ahagana ku gicaniro, kandi yari afite ububasha bwo gutegeka umuriro. Hanyuma arangurura ijwi abwira uwari ufite umuhoro utyaye ati: “Fata umuhoro wawe utyaye maze usarure uruzabibu rwo ku isi kuko imizabibu yarwo ihishije.”+ 19 Nuko uwo mumarayika anyuza umuhoro we mu isi asarura uruzabibu, maze asuka imizabibu mu rwengero runini rugereranya uburakari bw’Imana.+ 20 Amafarashi anyukanyukira iyo mizabibu inyuma y’umujyi, maze amaraso avuye aho hantu arazamuka agera hafi y’imitwe y’amafarashi kandi aratemba agera ahantu hareshya n’ibirometero hafi 300.*
-