Kuva 3:15 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 15 Hanyuma Imana yongera kubwira Mose iti: “Uzabwire Abisirayeli uti: ‘Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu, Imana ya Aburahamu,+ Imana ya Isaka,+ Imana ya Yakobo+ yabantumyeho.’ Iryo ni ryo zina ryanjye kugeza iteka ryose,+ kandi muzahore muryibuka uko ibihe bizagenda bikurikirana. Amosi 4:13 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 13 Iyo Mana ni yo yashyizeho imisozi.+ Ni yo yaremye umuyaga,+Kandi ni yo ihishurira umuntu ibyo iteganya gukora. Umucyo iwuhindura umwijima,+Kandi ni yo itambagira hejuru ku misozi.+ Izina ryayo ni Yehova Imana nyiri ingabo.” Amosi 5:8 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 8 Uwaremye itsinda ry’inyenyeri ryitwa Kima* n’iryitwa Kesili,*+Agahindura umwijima mwinshi cyane igitondo,Agatuma amanywa ahinduka ijoro,+Kandi agahamagara amazi y’inyanjaKugira ngo ayagushe ku isi,+Izina rye ni Yehova.
15 Hanyuma Imana yongera kubwira Mose iti: “Uzabwire Abisirayeli uti: ‘Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu, Imana ya Aburahamu,+ Imana ya Isaka,+ Imana ya Yakobo+ yabantumyeho.’ Iryo ni ryo zina ryanjye kugeza iteka ryose,+ kandi muzahore muryibuka uko ibihe bizagenda bikurikirana.
13 Iyo Mana ni yo yashyizeho imisozi.+ Ni yo yaremye umuyaga,+Kandi ni yo ihishurira umuntu ibyo iteganya gukora. Umucyo iwuhindura umwijima,+Kandi ni yo itambagira hejuru ku misozi.+ Izina ryayo ni Yehova Imana nyiri ingabo.”
8 Uwaremye itsinda ry’inyenyeri ryitwa Kima* n’iryitwa Kesili,*+Agahindura umwijima mwinshi cyane igitondo,Agatuma amanywa ahinduka ijoro,+Kandi agahamagara amazi y’inyanjaKugira ngo ayagushe ku isi,+Izina rye ni Yehova.