29 Abantu bamaze guteranira hamwe, arababwira ati: “Abantu b’iki gihe ni babi. Barashaka ikimenyetso. Ariko nta kimenyetso bazabona, keretse ikimenyetso cya Yona.+ 30 Kuko nk’uko Yona+ yabereye ikimenyetso ab’i Nineve, ni na ko Umwana w’umuntu azabera ikimenyetso ab’iki gihe.