-
Zab. 50:8-15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Singucyaha kubera ibitambo byawe,
Cyangwa ibitambo byawe bitwikwa n’umuriro bihora imbere yanjye.+
9 Nta kimasa nzakura mu nzu yawe.
Nta n’ihene nzakura mu rugo rw’amatungo yawe,+
10 Kuko inyamaswa zo mu ishyamba zose ari izanjye,+
N’inyamaswa ziri ku misozi zose ni izanjye.
11 Inyoni zose zo mu misozi nzizi neza,+
Kandi n’inyamaswa zitabarika zo mu gasozi ni izanjye.
12 Niyo nasonza sinabikubwira,
Kuko ubutaka bwose n’ibyeramo byose ari ibyanjye.+
13 Ese nkeneye kurya inyama z’ibimasa,
No kunywa amaraso y’amasekurume y’ihene?+
14 Jya utambira Imana ibitambo byo kuyishimira,+
15 Ku munsi w’ibyago uzantabaze.+
Nanjye nzagutabara, maze nawe uzansingize.”+
-