-
1 Abami 16:25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Omuri yakomeje gukora ibyo Yehova yanga. Yakoze ibintu bibi cyane kurusha abami bose bamubanjirije.+
-
-
1 Abami 16:30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 Ahabu umuhungu wa Omuri yakoze ibikorwa Yehova yanga, arusha abami bamubanjirije bose.+
-
-
2 Abami 16:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Ahazi yabaye umwami afite imyaka 20, amara imyaka 16 ategekera i Yerusalemu. Ntiyakoze ibishimisha Yehova Imana ye nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoze.+ 3 Yakoze ibibi nk’iby’abami ba Isirayeli,+ anatwika umuhungu we,+ akora n’ibindi bintu by’amahano byakorwaga n’abantu bo mu bihugu+ Yehova yari yarirukanye kugira ngo abituzemo Abisirayeli.
-