-
Ezekiyeli 12:23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 None rero, ubabwire uti: ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: “nzatuma mutongera kuvuga mutyo kandi uwo mugani ntuzongera gucibwa muri Isirayeli.”’ Nanone ubabwire uti: ‘iminsi iregereje+ na buri yerekwa rigiye gusohozwa.’
-
-
Hoseya 9:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Igihe kizagera maze mbibasire.+
Igihe kizagera mbahane mbaziza ibyo mwakoze. Abisirayeli bazabimenya.
Umuhanuzi azaba umuntu utagira ubwenge,
N’umuntu uvuga amagambo yahumetswe amere nk’umusazi,
Bitewe n’uko ibyaha byanyu ari byinshi n’urwango babanga rukaba ari rwinshi cyane.”
-