-
Yeremiya 31:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Kuko hari umunsi uzagera abarinzi bo mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu bagasakuza bati:
‘Nimuhaguruke tuzamuke tujye i Siyoni, dusange Yehova Imana yacu.’”+
-
-
Zekariya 8:20, 21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘abantu bo mu bindi bihugu n’abaturage bo mu mijyi myinshi bazaza. 21 Abaturage bo mu mujyi umwe bazasanga abo mu wundi bababwire bati: “nimuze rwose tujye guhendahenda Yehova kandi dushake Yehova nyiri ingabo dushyizeho umwete, kugira ngo atwemere. Ndetse natwe ubwacu tuzagenda.”+
-