4 Mwa bantu banjye mwe, nimunyumve,
Namwe bantu banjye nimuntege amatwi,+
Kuko nzatanga itegeko,+
Ngashyiraho amategeko yanjye ngo abere abantu urumuri.+
5 Gukiranuka kwanjye kuregereje,+
Agakiza kanyu ni njye kazaturukaho+
Kandi amaboko yanjye azacira abantu urubanza.+
Ibirwa bizanyiringira+
Kandi bizategereza ukuboko kwanjye.