-
2 Abami 21:18-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Nuko Manase arapfa,* bamushyingura mu busitani bwo mu rugo rwe, ni ukuvuga mu busitani bwa Uza.+ Umuhungu we Amoni aramusimbura aba ari we uba umwami.
19 Amoni+ yabaye umwami afite imyaka 22, amara imyaka ibiri ategekera i Yerusalemu.+ Mama we yitwaga Meshulemeti, akaba yari umukobwa wa Harusi w’i Yotuba. 20 Yakoraga ibyo Yehova yanga nk’ibyo papa we Manase yari yarakoze.+
-