ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 126:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 126 Igihe Yehova yagaruraga abagizwe imbohe b’i Siyoni,+

      Twagize ngo turarota.

  • Yeremiya 23:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 “Nyuma yaho nzahuriza hamwe intama zanjye zasigaye nzivane mu bihugu byose nari narazitatanyirijemo+ nzigarure mu rwuri rwazo+ kandi zizabyara maze zibe nyinshi.+

  • Ezekiyeli 39:25
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 25 “None rero, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nzagarura abo mu muryango wa Yakobo bajyanywe+ mu kindi gihugu ku ngufu kandi nzababarira abagize umuryango wa Isirayeli bose.+ Nzarwanirira izina ryanjye* ryera.+

  • Amosi 9:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Nzagarura abantu banjye ari bo Bisirayeli bari barajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu.+

      Bazubaka imijyi yari yarahindutse amatongo maze bayituremo.+

      Bazatera imizabibu banywe divayi yayo,+

      Batere n’ibiti by’imbuto barye imbuto zezeho.’+

  • Mika 2:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Yakobo we, nzateranyiriza hamwe abantu bawe bose.

      Nzahuriza hamwe Abisirayeli bose basigaye nta kabuza.+

      Nzabashyira hamwe bunge ubumwe nk’intama ziri mu kiraro,

      Bamere nk’amatungo ari mu rwuri.*+

      Aha hantu hazumvikana amajwi y’abantu benshi.’+

  • Mika 4:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Mwa baturage b’i Siyoni mwe, nimubabare cyane muvuze induru

      Nk’umugore uri kubyara,

      Kuko uhereye ubu mugiye kuva mu mujyi mukajya kuba mu gasozi.

      Muzagenda mugere i Babuloni,+

      Kandi nimugerayo muzarokorwa.+

      Aho ni ho Yehova azabacungurira, akabakiza abanzi banyu.+

  • Zefaniya 3:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Icyo gihe nzabagarura.

      Ni ukuri, icyo gihe nzabakoranyiriza hamwe.

      Igihe nzagarura abanyu bajyanywe mu bindi bihugu ku ngufu,

      Nzatuma mumenyekana kandi abantu bo mu bihugu byose byo ku isi bazabashima.+ Mwe ubwanyu muzabyibonera.” Uko ni ko Yehova avuze.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze