-
Amosi 1:13-15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Yehova aravuze ati:
‘“Kubera ko Abamoni bigometse inshuro nyinshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,
Bitewe n’uko basatuye inda z’abagore batwite b’i Gileyadi kugira ngo bongere imipaka y’igihugu cyabo.+
14 Nzohereza umuriro ku nkuta z’i Raba,+
Utwike inyubako zaho z’imitamenwa.
Icyo gihe hazaba hari urusaku rw’intambara,
Kandi kuri uwo munsi hazaba hari umuyaga mwinshi cyane.
15 Umwami wabo azajyanwa ku ngufu mu kindi gihugu ari kumwe n’abandi bayobozi.”+ Uko ni ko Yehova avuze.’
-