ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 30:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Yehova aravuga ati: “Naho wowe Yakobo umugaragu wanjye, ntutinye.

      Ntugire ubwoba Isirayeli we!+

      Kuko nzagukiza ngukuye kure,

      Nkize n’abagize urubyaro rwawe mbakure mu gihugu bajyanywemo ku ngufu.+

      Yakobo azagaruka agire amahoro n’umutuzo,

      Nta muntu uzamutera ubwoba.”+

  • Ezekiyeli 34:28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 Amahanga ntazongera kuzihiga kandi inyamaswa z’inkazi zo ku isi ntizizongera kuzirya, ahubwo zizibera mu mahoro nta wuzikanga.+

  • Ezekiyeli 39:25, 26
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 25 “None rero, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nzagarura abo mu muryango wa Yakobo bajyanywe+ mu kindi gihugu ku ngufu kandi nzababarira abagize umuryango wa Isirayeli bose.+ Nzarwanirira izina ryanjye* ryera.+ 26 Nibamara gukorwa n’isoni bitewe n’ibintu byose bakoze bakampemukira,+ bazatura mu gihugu cyabo bafite umutekano, nta muntu n’umwe ubatera ubwoba.+

  • Hoseya 2:18
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 18 Icyo gihe nzagirana isezerano n’inyamaswa zo mu ishyamba+ ku bwabo

      N’inyoni zo mu kirere n’ibikururuka ku butaka.+

      Igihugu cyabo nzakirinda umuheto, inkota n’intambara,+

      Kandi nzatuma abaturage baho bagira umutekano.*+

  • Mika 4:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  4 Umuntu wese azicara* munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we,+

      Kandi nta wuzamutera ubwoba,+

      Kuko Yehova nyiri ingabo ari we ubivuze.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze