-
Yosuwa 23:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Ubu rero mugomba kuba intwari cyane kugira ngo mukurikize ibintu byose byanditswe mu gitabo cy’Amategeko+ ya Mose, mukirinda kuyica,+ 7 mwirinda kwifatanya n’abantu basigaye bo muri ibyo bihugu.+ Ntimuzavuge amazina y’imana zabo,+ ntimuzarahire mu mazina yazo, ntimuzazikorere cyangwa ngo muzunamire.+
-
-
1 Abami 11:33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Ibyo nzabikora kubera ko bantaye+ bakunamira Ashitoreti, imanakazi y’Abasidoni, na Kemoshi, imana y’i Mowabu, na Milikomu, imana y’Abamoni. Ntibakomeje gukora ibyo nabategetse, kuko bakoze ibyo mbona ko bidakwiriye kandi ntibakurikije amategeko n’amabwiriza yanjye nk’uko Dawidi, papa wa Salomo yabigenje.
-