-
Zekariya 6:11-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Uzafate ifeza na zahabu ubicuremo ikamba ryiza cyane, uryambike umutambyi mukuru Yosuwa,+ umuhungu wa Yehosadaki. 12 Uzamubwire uti:
“‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “dore umugabo witwa Mushibu.+ Azashibuka ari mu mwanya we kandi azubaka urusengero rwa Yehova.+ 13 Ni we uzubaka urusengero rwa Yehova kandi azagira icyubahiro cyinshi. Nanone azaba umutambyi ari ku ntebe y’ubwami.+ Izo nshingano zombi azazisohoza mu mahoro.
-