6Mu mwaka wa 480, nyuma y’aho Abisirayeli* baviriye mu gihugu cya Egiputa,+ Salomo yatangiye kubakira Yehova inzu.*+ Hari mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bwe muri Isirayeli, mu kwezi kwa Zivu,*+ ari ko kwezi kwa kabiri.
12 Abatambyi benshi, Abalewi n’abakuru b’imiryango, ni ukuvuga abantu bari bakuze bari barabonye ya nzu ya mbere,+ babonye fondasiyo iri kubakwa bararira cyane, ariko abandi bantu benshi bo barasakuza cyane bitewe n’ibyishimo byinshi.+